post-image

ISHIMWE Damien yagejejwe kwa muganga ngo yongere gufata imiti imubuza kugagara.

Ishime Damiel numusore w’imyaka 18 yamavuko, yavutse neza nkabandi bana, kumezi atandatu y’amavuko yaje kurwara maraliya yigikatu maze umuriro uramurenga ugera no kubwonko, bimuviramo kugira ubumuga bukomatanyije, kubyuryo atabasha gukoresha ingingo ze harimo amaboko,amaguru ndetse ubona ko no gukoresha umutwe bitamworohera.

ISHIMWE DAMIE Avuka mumuryango w’abana batatu akaba ariwe mukuru, ababyeyi be n’abakene kuburyo kumubonera ibyo akenera bibagora kandi akenera byinshi kugirango ubuzima bwe bukomeze, bagerageje kumuvuza uko bashoboye ariko bagera aho batakibasha kumugeza kwa muganga kubera ko uko akura ninako ibiro bigenda byiyongera kandi bakaba batuye ahantu munsi y’umusozi bitiroshye kumugeza kumuhanda.

post-image
post-image

we do advocacy to run our initiatives and our actions started in january 2020 we started with nothing unless the family members efforts and our professional knowledge to carry on these initiatives

Ubwo burwayi bwe rero bwaje kwiyongeraho igicuri maze bikamutera kugagara buri munsi,biba ikibazo cyukuntu yagera kwa muganga.Kubufatanye na STC n’ababyeyi be rero, twagerageje kumugeza kwamuganga kugirango yongere abone imiti yamworohereza ikanamubuza kugagara. Turashimira buri wese ukomeje kudutera inkunga mubikorwa twatangiye byo kwita kubafite ubumuga. www.standtogetherforchange.org