post-image

Ababyeyi bakomeje guhabwa ubumenyi bwo kwita kubana babo bafite ubumuga.

Zimwe muri gahunda STC ifite harimo gutanga ubumenyi kubabyeyi bafite abana bafite ubumuga kubyerekeye uburyo bajya babafasha mugihe bari murugo, mubijyanye no kubagorora, kubagaburira, kubicaza cyangwa kubaryamisha kugirango ingingo zabo zidakomeza guhinamirana bikazabaviramo ubumuga bwa burundu butuma bahora hasi ntaguhaguruka.

Umuganga mubijyanye n’ubugororangingo no gukurikirana abafite ubumuga muri rusange NDEGEYA Sylvain akaba ari nawe washinze umuryango STC agerageza gufasha ababyeyi no kuberekera imyitozo imwe nimwe yoroshye bajya bakorera abana babo igihe bari murugo,abigisha kandi kudahutaza umwana ufite ubumuga no kumufata nkabandi bana kuko bose bafite uburenganzira bungana.

post-image
post-image

we do advocacy to run our initiatives and our actions started in january 2020 we started with nothing unless the family members efforts and our professional knowledge to carry on these initiatives

Ibyo bikorwa byose bikorerwa kuri centre de readaptation iherereye kucyicaro cy’umuryango STC mumurenge wa Cyeza akagali ka Makera.